in

Ubwiru muri Miss Rwanda igiye kugaruka mu isura nshya aho azajya hatorwa ba Miss ba buri Ntara igize u Rwanda

Imwe mu nkuru wumva mu biganiro bya benshi ni igihe irushanwa rya Miss Rwanda rizasubukurirwa nyuma y’umwaka n’amezi ane rihagaritswe kubera ibyaha byh’ihohotera bikurikiranweho ‘Prince Kid’ wahoze aritegura.

Kuva iri rushanwa ryahagarikwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [Yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko], ryakurikiwe n’inkuru za bimwe mu bitangazamakuru byibaza ku iherezo ryaryo n’ibindi bitandukanye.

Abategura andi marushanwa ajyanye n’ubwiza arimo na Mr Rwanda n’ibindi nayo yahise ahagarikwa, kuva icyo gihe ntawongeye gukora-Bategereje gukomorerwa.

Irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda ryageraga mu Ntara zose z’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Buri Ntara yagiraga umukobwa uyiserukira kugeza muri Kigali. Abahagarariye Intara ndetse n’abahagarariye Umujyi wa Kigali, bahuriraga hamwe bagahatana hakavamo umukobwa umwe wegukana ikamba.

Rwanda Inspiration Back Up yahagaritswe gutegura iri rushanwa niyo yari ifite uburenganzira bwo kohereza umukobwa userukira u Rwanda muri Miss World- bishoboka ko ibi ari byo byatumye Miss Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022 atabashije guserukira u Rwanda muri Miss World.

Hari amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda rizagaruka mu isura nshya, kuko hazajya hatorwa Nyampinga wa buri Ntara hanyuma banatore Nyampinga w’u Rwanda.

Nyampinga w’u Rwanda azajya aba afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa bya buri Nyampinga w’Intara uzajya uba ufite inshingano zo kwita no gushaka ibisubizo by’ibibazo abakobwa bo muri iyo Ntara bafite.

Mu busanzwe, umushinga wa Miss Rwanda niwo washyirwagamo imbaraga cyane ugasanga imishinga y’abandi bakobwa idakurikiranwa neza.

Harifuzwa ko ibibazo abakobwa bo muri buri Ntara bafite bikorerwa ubuvugizi binyuze mu ijwi rya buri Nyampinga uzatorwa.

Kugeza ubu iri rushanwa rya Miss Rwanda riri mu maboko ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ari nayo ishobora kuzatanga isoko ryo kuritegura cyangwa se ikabiharira Inteko y’Umuco akaba ariyo izajya iritegura. Ibi bizakorwa nyuma yo gushyira akadomo ku rubanza rwa ‘Prince Kid’.

Ku wa 12 Kamena 2023, Inteko y’Umuco yatangaje ko gusubukura Miss Rwanda hazashingirwa ku byarivuzwemo mu bihe binyuranye n’amasomo byasize.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera aherutse kubwira TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.

Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.

Avuga ko umwanzuro ujyanye no gusubukura Miss Rwanda uzatangarizwa Abanyarwanda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

KNC yabajyanye ku ishuri! Abakinnyi ba Gasogi United basubiye ku ntebe y’ishuri – AMAFOTO

Abantu 20 bamaze guhitanwa n’imvura idasanzwe y’umuhindo