Connect with us

Ubuzima bw’Umunya-Cameroun Rigobert Song wakiniye Liverpool buri mu marembera

Featured

Ubuzima bw’Umunya-Cameroun Rigobert Song wakiniye Liverpool buri mu marembera

igihangange mu mupira w’amaguru, Rigobert Song wakiniye amakipe atandukanye arimo Liverpool na West Ham yo mu Bwongereza, agafasha n’ikipe y’Igihugu cya Cameroun kwegukana ibikombe bitandukanye yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gufatwa n’indwara yo kuva amaraso mu bwonko.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo Rigobert yajyanywe mu bitaro by’i Yaoundé kubera indwara yo kuva amaraso mu bwonko yamufashe imutunguye ndetse ahita agwa muri koma mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Nyuma yo gutangaza iby’ubuzima bwa Rigobert Song, bamwe mu bihangange mu mupira w’amaguru nka Samuel Eto’o Fils bakomoka mu gihugu kimwe, Jamie Carragher na Robbie Fowler bakiniye Liverpool bahise bohereza ubutumwa bwo kumwifuriza gukira vuba.

Rigobert w’imyaka 40 bakunze gutazira ‘Magnan’, ni umwe mu bakinnyi bakomoka ku mugabane wa Afurika babaye ibihangange ndetse bakina mu makipe akomeye i Burayi.

Song yatangiye umupira w’amaguru mu 1994 akinira Metz yo mu Bufaransa, ayivamo mu 1998 ajya muri Salernitana aho yamaze umwaka umwe.

Muri Mutarama 1999, yaguzwe na Liverpool kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 by’amapawundi, ayikinira imikino 35 mbere yo kwerekeza muri West Ham mu Ugushyingo 2000.

Yanyuze mu makipe nka FC Köln muri 2001-2002 ku ntizanyo, muri 2002-2004 akinira Lens yo mu Bufaransa.

Ikipe yakiniye igihe kirekire ni Galatasaray yo muri Turikiya yamazemo imyaka ine akaba yarasoje ruhago muri 2010 akinira Trabzonspor yo muri icyo gihugu.

Mu ikipe y’Igihugu ya Cameroun “Les Lions Indomptables” yatwaranye nayo umudali wa zahabu mu mikino Olempike ya 2000, ndetse n’ibikombe bibiri bya Afurika, muri 2000 na 2002 ayibereye Kapiteni.

Rigobert Song ni nyirarume wa Alex Song, nawe wamenyekanye akinira Arsenal, FC Barcelona na West Ham.

Uyu mugabo mu mwaka ushize yari umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Chad ariko ntiyahatinze kuko yahise asimburwa na Moudou Kouta.

 

Kapiteni w’ibihe byose mu ikipe y’Igihugu ya Cameroun yajyanywe mu bitaro igitaraganya

 

Rigobert Song(iburyo)yakinnye imikino 35 muri Liverpool yo mu Bwongereza

 

 

Rigobert Song na Samuel Eto’o Fils mu ikipe y’igihugu ya Cameroun

 

Rigobert Song muri West Ham agerageza kwambura Danny Cadamarteri umupira

 

Rigobert Song ahanganye na rutahizamu wa Ghana mu mikino ya 1/2 mu gikombe cya Afurika

 

Continue Reading
Advertisement
You may also like...

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Tadja by Andy BUMUNTU

By September 19, 2019

indirimbo

Katerina by Bruce Melodie

By September 19, 2019

Featured

Urakunzwe by Igor-Mabano

By September 19, 2019

indirimbo

Sukuma by Shaffy

By September 11, 2019

Facebook

To Top