in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateye ikirenge mu cya APR FC igitozwa na Adil Mohamed

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe nyuma y’iminsi mbarwa ngo bahure na Kiyovu Sports.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi igera kuri 2 ikora imyitozo yitegura umukino ifitanye na Kiyovu Sports kuri iki cyumweru mu mukino w’umunsi 18 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Muri iyi myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoraga abafana babaga bemerewe kuyireba yose uko yakabaye cyane ko bakoraga imyitozo 2 ku munsi ariko ibi ubuyobozi bw’iyi kipe bwabiteye umugongo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasohoye itangazo bumenyesha abafana ndetse n’abanyamakuru bose ko iyi kipe igiye kujya ikora imyitozo nta muntu wemerewe kuyireba kugeza umukino ubaye. Ibi batangaje bemeza ko bibaye mu rwego rwo kwitegura neza ikipe ya Kiyovu Sports.

Iki ntabwo ari gishya mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, Mu myaka igera kuri 3 ishize umutoza Adil Mohamed agitoza ikipe ya APR FC, iyi kipe nayo yakoraga imyitozo nta mufana cyangwa undi muntu udafite aho ahuriye na APR FC wabaga yemerewe kugera kuri iyi myitozo bivuze ko kuba ikipe ya Rayon Sports igikoze birasanzwe.

Umukino wa Rayon Sports n’ikipe ya Kiyovu Sports uraba kuri iki cyumweru tariki 5 gashyantare 2023 ubera kuri Sitade ya Muhanga ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Derby’ yatangiye gushyuha! Kiyovu Sports yahaye ubutumwa Rayon Sports

Umunyamakuru wa Isango Star yasabye umunyamakurukazi wa Tv1 kumubera umugore