in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguye inama y’igitaraganya igiye kwigirwamo ingingo iteye ubwoba abacyeba

Kuri uyu wa gatandatu hagiye kuba inama ikomeye cyane muri Rayon Sports itegura igura n’igurishwa ry’abakinnyi mu kwezi kwa mbere.

Hashize iminsi igera kuri 5 ikipe ya Kiyovu Sport itsinze ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cya Made in Rwanda bigaragara ko ikipe ya Rayon Sports Hari umukinnyi umwe ukomeye ibura kandi ukomeye ugomba kuyifasha.

Iyi kipe muri uyu mukino byagaragaye ko Rayon Sports ibura umukinnyi utaha izamu ukomeye ugomba kunganira Willy Essomba Onana bagafasha iyi kipe gutsinda ibitego iyi kipe iba ikeneye.

Abayobozi ba Rayon Sports nyuma yo kubona ko ikeneye rutahizamu ukomeye byatumye itegura inama y’igitaraganya igomba kwiga ku buryo iyi kipe igomba kubona rutahizamu ukomeye uruta abo ifite kugeza ubu.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, hateguwe imana ikomeye yatumiwemo abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ariko bafite amafaranga menshi, aba bakunzi bazishakamo amafaranga yo kugura umukinnyi wataka izamu ukomeye mu kwezi kwa mbere.

Iyi nama ubuyobozi bwayiteguye bitewe nuko abakinnyi baguze muri iyi meshyi barimo Boubacar Traore, Moussa Camara babona ko ntakintu bazamarira iyi kipe ndetse Kandi na Moussa Essenu nawe ubona ko ntakintu azigera afasha Rayon Sports.

Rayon Sports hashize iminsi ubona ko ibitego itsinda biva ku bakinnyi bakina mu kibuga hagati rimwe na rimwe Onana akagira nawe ibyo atsinda kandi aciye ku ruhande.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yaguye ku iseta arimo yibagisha ngo agire ubwiza bukurura abagabo

Ibibaye noneho ni akumiro dore impamvu itangaje yateye uno mukobwa kujya hejuru ya moto