Umunyamabanga mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Namenye Patrick yemeje ko ikibazo cya myugariro Hirwa Jean de Dieu kiri kunononsorwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.
Muri Kamena 2022, nibwo Hirwa Jean de Dieu w’imyaka 22 y’amavuko yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri avuye mu ikipe ya Marines FC itozwa na Rwasamanzi Yves.
Nyuma yo gusinyira Rayon Sports, ikipe ya Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri yahise igaragaza ko Hirwa Jean de Dieu akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe ndetse ko ititeguye kumuha ibyangombwa bitewe n’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatesheje agaciro ikipe yakuriyemo.
Kugeza ubu Hirwa Jean de Dieu ntabwo yemerewe gukinira Rayon Sports ndetse ntabwo akorana na bagenzi be imyitozo, ariko ikibazo cye kiri muri FERWAFA isaha n’isaha umwanzuro w’ahazaza he wasohoka.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick aganira na Radio 1 yavuze ko ikibazo cya Hirwa Jean de Dieu kiri muri FERWAFA anahishura ko gishobora gukemuka vuba.
Yagize ati “Twebwe twamusinyishije mbere dufite ibyangombwa byose, nyuma tuza kumenyeshwa na FERWAFA ko umukinnyi agifite amasezerano mu ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri ariko kugeza ubu Hirwa Jean de Dieu ni umukinnyi wa Rayon Sports kandi adufitiye amasezerano ikibazo cye kiri kunononsorwa vuba tuzababwira umwanzuro uzavamo”.
Hirwa Jean de Dieu ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino bimuhesha amahirwe yo kugurwa na Rayon Sports aho yatanzweho miliyoni 6 z’Amanyarwanda.