Hamenyekanye akayabo k’amafaranga Cristiano yaragiye kugurwa n’amakipe yo mu barabu

Mu gihe igura n’igurisha ryari ririmbanije mu mpeshyi ishize nibwo umukinnyi w’igihangange Ronaldo yatangazaga ko ashaka kuva muri Manchester United bitewe n’uko yashakaga kujya mu ikipe ikina Champions league.

Muri iyo nkundura yose, nibwo hahise hazamo ikipe yo mu gihigu cya Saudi Arabia yashakaga kumuha akayabo k’amafaranga kari kumuhindura uhembwa neza ku isi.

Nk’uko amakuru abitangaza ni uko yendaga guhambwa miliyoni 210 z’amayero kugirango yemere gukinira ikipe ya Al Hilal, yo muri Saudi Arabia.

Mu makuru yagiye atangazwa n’ikinyamakuru gikomeye cyo muri espanye Marca, ni uko yaragiye guhambwa miliyoni 210 z’amayero zari kumuhindura umukinnyi uhembwa menshi ku isi.