Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bari gukora ibishoboka byose bagasinyisha rutahizamu kuruta gusinyisha Youssef Rharb ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.
Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yavuze ko bari mu biganiro n’abakinnyi batandukanye barakuramo umwe uzabafasha.
Yagize ati “Turi mu biganiro n’abakinnyi batandukanye ntabwo navuga ngo turasinyisha uyu cyangwa uyu, gusa turashaka rutahizamu kuruta undi mukinnyi unyura mu mpande cyangwa ukina inyuma ya ba rutahizamu “.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama Saa Tanu na 59 z’ijoro nibwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rirarangira, amakuru akomeje kuvugwa ni uko Jean Marc Makusu ashobora gushyira umukono ku masezerano nibyanga Youssef Rharb akaba ari we urasinya.