in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje igiciro cy’itike ya make batazongera kujya munsi

Ikipe ya Rayon Sports ikunze kugira udushya twinshi, kuri ubu yemeje ko amafaranga angana n’ibihumbi bitatu ariyo mafaranga batazigera bongera kujya munsi kuri buri mukino.

Ibi byatangajwe ku munsi w’ejo ubwo umunyamabanga mushya yaganiraga na Radio 1 avuga ko 3000 niyo mafaranga abakunzi ba Rayon Sports bagomba kumenyera kuko babonye ariyo mafaranga ashobora kugira icyo abafasha.

Yavuze ko impamvu aya mafaranga bayemeje ari ukubera ko abakunzi b’iyi kipe bakunze kubibasaba bituma ayo bemezaga angana n’ibihumbi 2 bayavaho bemeza 3000.Gusa yavuze ko ku mikino imwe n’imwe ikomeye ntibazajye batungurwa no kubona ibiciro byahindutse.

Umwe mu bakunzi ba Rayon Sports amaze kumva ibyo uyu muyobozi yatangaje, yavuze Ati “twebwe icyo dushaka nuko ikipe yacu yajya itsinda naho ubundi n’amafaranga ibihumbi 5 twabitanga rwose.”

Ibi byatangajwe mbere y’umukino iyi kipe y’abafana benshi ifitanye na Rwamagana City uyu munis ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye kuri YouTube channel ya Buravan nyuma yo kwitaba Imana birarenze

Umukobwa yasohowe ku kagare nyuma yo gutera akabariro n’umusore wanyweye imiti (Videwo)