Umuyoboro wa YouTube w’umuhanzi Yvan Buravan umaze iminsi yitabye RUREMA umaze kunguka abagera ku bihumbi 40 bishya by’abawukurikira (Subscribers).
Nkuko bigaragazwa n’imibare y’uru rubuga Burabyo yitabye Imana akurikirwa n’ibihumbi 103 kuri YouTube ndetse indirimbo ye “Big Time” imaze kurebwa n’ibihumbi 167.
Nyuma y’iminsi yitabye Imana kuri ubu uyu muyoboro (Channel) ukurikirwa n’abagera ku bihumbi 142 ndetse indirimbo ye Big Time igiye kuzuza miliyoni y’abayirebye kuko ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 951.
