Ikipe ya Rayon Sports ikunze kugira udushya twinshi, kuri ubu yemeje ko amafaranga angana n’ibihumbi bitatu ariyo mafaranga batazigera bongera kujya munsi kuri buri mukino.
Ibi byatangajwe ku munsi w’ejo ubwo umunyamabanga mushya yaganiraga na Radio 1 avuga ko 3000 niyo mafaranga abakunzi ba Rayon Sports bagomba kumenyera kuko babonye ariyo mafaranga ashobora kugira icyo abafasha.
Yavuze ko impamvu aya mafaranga bayemeje ari ukubera ko abakunzi b’iyi kipe bakunze kubibasaba bituma ayo bemezaga angana n’ibihumbi 2 bayavaho bemeza 3000.Gusa yavuze ko ku mikino imwe n’imwe ikomeye ntibazajye batungurwa no kubona ibiciro byahindutse.
Umwe mu bakunzi ba Rayon Sports amaze kumva ibyo uyu muyobozi yatangaje, yavuze Ati “twebwe icyo dushaka nuko ikipe yacu yajya itsinda naho ubundi n’amafaranga ibihumbi 5 twabitanga rwose.”
Ibi byatangajwe mbere y’umukino iyi kipe y’abafana benshi ifitanye na Rwamagana City uyu munis ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.