in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze guhereza amabaruwa asezerera abakinnyi babiri bataha izamu muri iyi kipe kubera ikibazo gikomeye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze guhereza amabaruwa asezerera abakinnyi babiri bataha izamu muri iyi kipe kubera ikibazo gikomeye

Hashize igihe gitari kinini ikipe ya Rayon Sports isinyishije abakinnyi 2 barimo Mugadam Abakar Mugadam ndetse na Youseff Rharb ariko byamaze kwemezwa ko aba bombi bahawe amabaruwa abasezerera.

Amakuru twamenye ni uko, Kimwe mu byatumye aba bakinnyi babiri bataha izamu basezererwa ni ukubera ko umusaruro wabo ushidikanywaho ndetse n’imyitwarire yabo ikaba itari myiza cyane.

Ntabwo ari aba gusa biravugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports hari abandi izasezerera nyuma yo kubona icyo baguriwe ngo batange byabananiye ahubwo bagakomeza kugirana ikibazo n’abatoza b’iyi kipe.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko iyi kipe iri gukina imikino ya Shampiyona idafite umutoza mukuru – VIDEWO

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akurikwiranweho kurya imbwa ya mugenzi we