in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gutererana Ndizeye Samuel wabuze amafaranga yo kwibagisha imvune ikomeye

Myugariro wo hagati akaba na Kapiteni wungirije mu ikipe ya Rayon Sports, Ndizeye Samuel akomeje kubura ibihumbi 950 by’Amanyarwanda kugira ngo abashe kwibagisha imvune y’urutugu.

Hashize igihe Ndizeye Samuel yaragize imvune y’urutugu, kuri ubu akaba amaze igihe adakora imyitozo bitewe n’imvune ikomeje kumubangamira ku buryo bukomeye.

Amakuru dukesha Fine FM ni uko Ndizeye Samuel yabuze amafaranga angana n’ibihumbi 950 by’Amanyarwanda kugira ngo abashe kwibagisha.

Ndizeye Samuel amaze imyaka ikabakaba itatu mu ikipe ya Rayon Sports, muri uyu mwaka w’imikino yari umwe mu bahetse iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mbirizi Eric nawe gusubira mu kibuga bigiye kuba ikibazo gikomereye ikipe ya Rayon Sports

Gakenke; Umupfumu yazirikiye ku kiraro uwari uje kwivuza imyuka mibi yenda kuhasiga ubuzima