in ,

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeye gukorera abakinnyi ikintu gikomeye kugirango batsinde US Monastir

Tariki 18 nzeri 2022, ikipe ya APR FC nibwo izakina na US Monastir umukino wo kwishyura uzabera mu gihugu cya Tunisia, uyu mukino ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeye gukora icyo busabwa kugirango abakinnyi batange insinzi.

Ni mu kiganiro abayobozi bayobowe na General James Kabarebe ndetse na Lt.Gen. Mubarakh Muganga bagiranye n’aba bakinnyi ejo hashize bashimira uko bitwaye mu mukino ubanza banagira icyo babasaba mu mikino wo kwishyura.

General james Kabarebe Yagize ati “Ikitugaruye hano ni ukubashimira, ibyo nababwiye mbere mwarabikoze kandi mwerekanye ko ntawe uzava hano byoroshye, umupira narawurebye igice cya mbere iriya kipe twari kuba twayitsinze ibitego byinshi kuko mwarayirushije cyane turashaka ko bigera no kumunota wa 60 mukiri hejuru muyotsa igitutu muratanga ikizere ko tuzayisezerera kuko mwamaze kwiremamo ikizere rero ninacyo kigomba kubakomeza mukayisezerera kuko mwarabigaragaje”

“Nta bintu byinshi ndi buvuge kuko mwe mubyerekanira mu kibuga benshi ntibabahaga amahirwe yo gutsinda ariko hano muri APR F.C buri mukinnyi uri muri iyi kipe aba ashoboye kuko ntawe ujya kuza hano tutaramukurikiranye, ibyo rero nibyo biba bigomba gutuma duhorana intsinzi, mubigaragaze nahariya mugiye kwerekeza kandi nziko muzabikora tukabakira neza mutahukanye intsinzi”

Yasoje abizeza ko ubuyobozi buhari ngo bukore ibyo busabwa gukora

Yagize ati “ Ndahari jyewe n’ubuyobozi bw’iyi kipe burahari ngo dukore ibyo Ubuyobozi bukora iyo ikipe yatsinze kandi muzishima. Mbifurije intsinzi.”

Ibi bije mbere Yuko iyi kipe irahaguruka mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Tunisia kwitegura uyu mukino wo kwishyura uzabera muri iki gihugu.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Uteye neza” Imiterere ya Miss Uwicyeza Pamela ikomeje gushitura abiganjemo igitsina gabo (Amafoto)

Rayon Sports igiye kubona umuterankunga mushya ukomeye wakoranye na CAF