in

Rayon Sports igiye kubona umuterankunga mushya ukomeye wakoranye na CAF

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gukomeza kwishimirwa n’amakampani menshi ubu igiye gukorana nindi ikomeye muri Afurika yigeze no gukorana na CAF.

Abantu benshi bakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda, bavuga ko Rayon Sports Ari ikigo kinini cyakwamamariza ibikorwa byawe bikamenyekana ahantu henshi cyane.

Amakuru dukesha Radio 10 avuga ko iyi kipe ikomeje ibiganiro na Kampani yo gutega ku mikino ikomeye cyane muri Afurika yitwa 1×BET. Iyi kompanyi yanigeze gukorana cyane na CAF muri 2019.

Iyi Radio ikomeza ivuga ko ibiganiro hagati yizi mpande zombi bigeze kurugero rwa 80% bivuzeko mu minsi iza dushobora kubona iyi kipe yambara ibirango by’iyi Kampani yo gutega ku mikino.

Uyu muterankunga mushya araza asanga abandi baterankunga bakorana n’iyi kipe barimo Skol, Canal, Nyanza ndetse na Tembera U Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeye gukorera abakinnyi ikintu gikomeye kugirango batsinde US Monastir

Umugabo yateye benshi ubwoba nyuma yo kumira umusumari ugasohokera mu jisho (Videwo)