in ,

Ibintu umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yakoze kuri Instagram byarakaje BIDASANZWE abafana ba Arsenal bacyiri gushaka uko bihimura

Nubwo hagiye gushira imyaka igera kuri 2 Karim Benzema rutahizamu wa Real Madrid agiranye ibibazo na Federasiyo ya ruhago mu Bufaransa bikamuviramo ndetse no kutongera guhamagarwa muri iyi kipe,nyamara aherutse gutangaza ko agifite icyizere cyo kuzagaruka muri iyi kipe yarangije kwimwibagirwa aho mu gikombe gishize cy’i Burayi yasimbuwe na Olivier Giroud wa Arsenal.

Olivier Giroud ahanini barwanira umwanya wa rutahizamu muri Les Bleus yaje kuvuga ko adashyigikiye igaruka rya Karim Benzema muri iyi kipe ubwo byari bigishyushye kubera ngo yangizaga umwuka w’iyi kipe nyuma y’aho yafashije abasabaga Valbuena amafaranga ngo badashyira hanze video ari kubahiriza inshigano ze z’umugabo n’umugore we ari naho byatangiye Benzema abura muri iyi kipe.

Karim Benzema yakoze like kuri posts zisebya Giroud

Karim Benzema umeze neza muri Real Madrid ntago ajya asiba kubyaza umusaruro amahirwe yose abonye yo kwihimura kuri Olivier Giroud aho akomeje gutera ibibazo nyuma y’aho agaragaye akora like kuri Instagram ku bantu baba bavuga nabi uyu musore wa The Gunners.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubutumwa Diego Costa yandikiye ikipe ya Chelsea ayisezeraho burundu bwakoze ku mitima ya benshi cyane

Urukundo rwa Miss Aurore na Egide ruragurumana uko bwije nuko bukeye (inkuru irambuye)