in

Ubutumwa bwa Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports ashaka gushyigikira wa muyobozi wagaragaye yambaye umwenda wa APR FC ntibuvugwaho rumwe

Ubutumwa bwa Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports ashaka gushyigikira wa muyobozi wagaragaye yambaye umwenda wa APR FC ntibuvugwaho rumwe

Uwayezu Jean Fidel ukunda gukora ibintu mu buryo bunyuze mu mucyo, ntiyumva ukuntu Rukundo Patrick wari uhagarariye akanama nkemurampaka ka Rayon Sports yasezera kuri izi nshingano ngo ni ukubera ko yambaye umwenda wa APR FC kandi byari ukuyitera ingabo mu bitugu nk’ikipe yahagarariye u Rwanda.

Uwayezu Jean Fidel akimara kumva ko Rukundo Patrick agiye gusezera kuri izi nshingano kubera igitutu yashyizweho n’itangazamakuru ndetse n’abafana benshi ba Rayon Sports, yahise yandikira Patrick amusaba gutuza amubwira ko ntacyo bitwaye biriya ari ibisanzwe ariko ntabwo uyu mugabo yabyumvise ahita afata umwanzuro wo gusezera.

Ntabwo ibi abakunzi ba Rayon Sports babyumvikanaho na Perezida wabo kubera ko kuba Rukundo Patrick yaragaragaye yambaye babifashe nko kubasuzuguza mucyeba kandi bo ntawapfa kwambara umwenda wa Rayon Sports yakinnye n’ikipe yo hanze.

Rukundo Patrick mu ijoro rya cyeye yanditse ibaruwa isezera ku nshingano zo gukomeza kuyobora akanama nkemurampaka ka Rayon Sports kubera iki gitutu yashyizweho n’abakunzi b’iyi kipe.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo yahaboneye byatumye ahahamuka! Umugabo yagiye kurega ibitaro byamwemereye kwinjira mu cyumba babyarizagamo umugore we

Nyuma yo kugura inzu muri Amerika yaje kuryoshya! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wari umaze iminsi muri Amerika yaje kurira idorari mu Rwanda