Ubutabera kuri TITI! Ibyamamare byahagurukiye gusabira Titi Brown ubutabera nyuma kumva ko yafungishijwe n’abagabo babiri bakomeye.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikinyamakuru Inyarwanda cyatangaje ko mu imfungwa rya Titi Brown hari abagabo babiri bakomeye babyihishe inyuma.
Muri iyi nkuru bavuga ko harimo umupolisi ukomeye uhora witabira urubanza rwa Titi gusa ngi akenshi aza yambaye sivile. Undi mugabo ngo ni uko hari undi w’umucamanza ubiri inyuma ngo akaba ari nawe ugira uruhare mu usubikwa ry’urubanza.
Urubanza rwa Titi Brown rumaze gusubikwa inshuro 5 kubera impamvu ziba zidasobanutse.
Nyuma yo kumva ayo makuru, Abanyamakuru inshuti ndetse n’ibindi byamamare byahagurukiye gusabira Titi Brown ubutabera.

