in

Ubushomeri buragwira! Umugabo yabonye ubushomeri bumugeze habi ahitamo gukora icyaha gikomeye cyane ariko mu buryo butangaje

Umugabo w’umushomeri arashinjwa kwihindura umupolisi,akajya gukora atabiherewe uburenganzira yitwaje ko yararambiwe guhangayikishwa n’ubuzima.

Uyu mugabo wo mu Burusiya ubuzima bwamubereye ingume,ahitamo gushaka imyenda isa n’iya polisi maze, atangira gukora nk’uko n’abandi bakora atabiherewe imyitozo n’uburenganzira na Leta.

Mu gihe kigera ku mezi abiri,uyu mugabo yakoranaga na polisi,ariko nta numwe ubizi ko yihaye akazi,ndetse akazi yihaye adateze umushara,yagakoze neza cyane,mu ngufu n’umurava.

Byatangajwe ko uyu mugabo yayobotse itsinda ry’abapolisi 4 akaba uwa gatanu,kuko yari yambaye nkabo, ntabwo bamenye ko abihishemo,ariko barakorana neza kandi inshingano zigenda neza nk’ibisanzwe,nubwo baje gutungurwa bamenyeko inkuru y’uyu mugabo.

Yabaye umupolisi mwiza,abanyamakosa akabahana harimo n’abatwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa,abandi akabigisha amabwiriza akwiye kubaranga,nawe ubwe atangazwa n’uburyo akora neza akazi nk’umupolisi wese.

Ubwo abayobozi bakoraga igenzura,babonye apapolisi bohereje mu kazi ari bane,barahindutse batanu,maze barebye mu mpapuro basanga hari umupolisi ubarimo batazi iyo yavuye,nta cyangombwa kigaragaza ko yemerewe ako kazi.

Ubwo bamenyaga ko yinjiye mu kazi nta ruhushya,batanze ikirego cyo kumufata agafungwa ndetse na bagenzibe bakoranaga bagahanwa, ku bwo guhishira umunyabyaha,nubwo bahakana bavuga ko batigeze bamenya ko yizanye mu kazi nta burenganzira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abarundi basigaye bafata u Rwanda nka Arabia Saudite: Bigirimana Abedi yateye umugongo Rayon Sports itamuhaga ibyo yifuzaga maze amaso ayerekeza mu ikipe itazakina imikino nyafurika -AMAFOTO

Iyi shampiyona abeza bose irabamaze: Sadio Mané yerekeje mu ikipe ikanamo rutahizamu wa mbere ku Isi -AMAFOTO