in

Gasabo: Ubushera bwongeye gukoraho abantu umwe yahise yitaba Imana

Izi nkuru zikunzwe kuvugwa kenshi ku bantu banyweye ibinyobwa gakondo bikabagwa nabi bikunze kumvikana cyane hano mu Rwanda ndetse bigahitana abantu mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Iyi nkuru yongeye kuvugwa mu karere ka Gasabo ubwo hari abaturage bagera kuri 15 banyweye ubushera ku muturanyi wabo witwa Tuyishyimire Jean Clouded maze bukabagwa nabi kugeza ubwo bajyanywe ku bitaro ndetse bikarangira umwe muri bo ahasize ubuzima.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 23 Mata 2023 bibera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rutunga mu rugo rwa Tuyishyimire Jean Clouded.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kumara iminsi 120 badatsinda, Intsinzi Sunrise yabonye yayibagiye ikimasa _ AMAFOTO

Nyuma y’ibyabaye ku muhanda wa Muhanga-Ngororero byatumye uyu muhanda uba uhagaritswe gukoreshwa