in

UBUSHAKASHATSI:Wari uzi ko imiterere n’indeshyo y’intoki z’umukobwa zishobora kugira aho zihurira n’ibijyanye n’igitsina?

Uburebure bw’intoki z’umugore bushobora kwerekana icyerekezo cye cy’imibonano mpuzabitsina, nk’uko ubushakashatsi bwasohotse mu bubiko be’Imyitwarire ku birebana n’Igitsina. Ibyavuye mu bushakashatsi byatangajwe na BBC, bivuga ko bishoboka cyane ko abagore bafite urutoki rujyaho impeta n’urutoku rukurikira urw’igikumwe bifite uburebure butandukanye aba ari abalesbiyani.

Mu rwego rw’ubu bushakashatsi, abahanga basuzumye intoki 18 z’impanga z’abagore zisa, aho umwe yari umulesbiyani mugihe undi akundana n’abagabo. Hafashwe umwanzuro ko ugereranije, intoki z’impeta n’izikurikira igikumwe by’impanga z’abalesbiyani zifite uburebure butandukanye, bitandukanye n’impanga zikunda abagabo. Ibi byagaragaye ariko ku kiganza cy’ibumoso gusa.

Nkuko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Essex babitangaza, guhura na testosterone munda bishobora kuba impamvu yumvikana yo gutandukana k’uburebure bw’intoki. Mugihe ubushakashatsi busa bwakorewe ku bagabo, nta mahuriro nkayo yashoboye kugaragara. (Testosterone ni umusemburo wiganje mu bagabo, uri mu bituma umuhungu atandukana n’umukobwa).
Abo bashakashatsi bapimye intoke z’abantu 14 b’impanga z’abahungu, aho basanze umwe akundana n’abakobwa, naho undi agakundana n’abahungu (Gay), ariko nta budasa bw’intoki babonye.

Dr Tuesday Watts, umwanditsi w’ubwo bushakashatsi wo muri kaminuza ya Essex yagize ati. “Kubera ko impanga zisa, zisangiye 100 ku ijana ibinyamubiri (Genes), zishobora gutandukana mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibindi bitari genetiki bigomba kubara itandukaniro.”

Yakomeje agira ati: “Ubushakashatsi bwerekana icyerekezo cy’imibonano mpuzabitsina yacu kigenerwa mu nda kandi biterwa n’urugero rw’umusemburo w’igitsina gabo (testosterone) duhura nawo cyangwa uburyo imibiri yacu ubwayo yitwara kuri iyo misemburo, abahuye urugero rwinshi rwa testosterone bigatuma bashobora kuba abakunda ibitsina byombi cyangwa abaryamana bahuje igitsina.”

Watts yongeyeho ati: “Kubera isano iri hagati y’urugero rw’imisemburo n’ugutandukana k’uburebure bw’intoki, kureba ibiganza by’umuntu bishobora gutanga ibimenyetso ku cyerekezo cy’imibonano mpuzabitsina yabo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize yatunguye abatari bake nyuma yo kugaragara afite umwana bivugwa ko yaguze(AMAFOTO)

KARABAYE: Papa Sava yibasiwe n’abafana be bamushinja kudashaka umugore, abatura umujinya y’umuranduranzuzi.