Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Global Drug Survey kuva mu mwaka ushize wa 2020 bugashyirwa hanze muri uku kwezi turimo k’Ukuboza, byagaragaje ko abaturage bo muri Australia ari bo baza ku mwanya wa mbere ku isi mu gusoma ku gasembuye. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umunya-Australia asoma ku nzoga nibura inshuro 2 mu cyumweru.
Ibihugu bya Danemark na Finland nibyo byaje ku mwanya wa kabiri nuwa gatatu mu kugira abaturage benshi basomye cyane kuri ka Manyinya.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde n’impuzandengo y’inshuro 23 mu mwaka, igakurukirwa n’Ubwami bw’Abongereza (impuzandengo y’inshuro 22.5) ndetse na Canada (Impuzandengo y’inshuro 22). Igihugu cya Mexique nicyo ubushakashatsi bwagaragaje ko gifite abaturage banywa inzoga nke mu bihugu byose, ubu bushakashatsi bwakorewemo.
Urutonde rw’ibihugu abaturage babyo banyoye inzoga cyane mu mwaka 2020
1.Australia
2.Danemark
3.Finland
4. USA
5. UK
6.Canada
7.Ireland
8.France
9.Sweden
10.Netherlands