Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Yamagata mu gihugu cy’Ubuyapani yagaragaje ko abagabo bagira ubushake bucye bagira ibyago byo gupfa vuba ,bitandukanye n’abagira ubushake bwuzuye bwo gutera akabariro.
Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku bihumbi 20,000 ,barimo abagabo 8,558 n’abagore ibihumbi 12 ,411 bugaragaza ko abagabo bakunze kugira ubushake bucye bwo gutera akabariro bakunze kugira ibyago byo kwitaba Imana vuba ,bitewe ahanini no kwibasirwa n’indwara zirimo umuvuduko w’amaraso ,umutima n’izindi zifite aho zihurira n’ubuhumekero.
iyi kaminuza yagaragaje ko abagabo bari mu kigero cy’imyaka 40 bagira ubushake bucye bwo gutera akabariro byibura 1.94 bapfa bazize kanseri ,mu gihe 1.36 bapfa bishwe n’umutima.
Ubu bushakashatsi muri rusange bukaba bwaragaraje ko kugira ubushake bwo gutera kabariro ari inkingi y’amwamba y’ubuzima bwiza kuko iyo wakoze imibonano mpuzabitsina usinzira neza, abasirikare b’umubiri bagakora neza ,bikarinda agahinda gakabije ,kugira ubwoba no kurwara indwara z’umutima.