Ubushakashatsi bwagaragaje isaha nziza yo kuryama ndetse n’isaha nziza yo kubyuka ku muntu wese ushaka kugira ubuzima bwiza
Kuryama ni ikintu gicyenerwa na buri umwe kuri iyi si, ndetse kuryama neza ni inkomoko y’ubuzima bwiza akaba ari nayo mpamvu dukeneye kuryama cyane nkuko dukenera ibiryo n’umwuka.
Igihe dushyize imbere akazi cyangwa ibindi biturangaza, ntituryame amasaha ahagije, ni bimwe mu bitera indwara zitandukanye nka Siteresi idashira, Agahinda gakabije, umuvuduko w’amaraso n’izindi.
Inzobere mu by’ubuzima zagaragaje ko byibuza Umuntu aba agomba kuryama amasaha angana cyangwa ari hejuru y’umunani.
Ubushakashatsi bwabo bwavuze ko byibuza umuntu yakagombye kuryama hagati ya saa mbiri (20:00) na sayine saa yine(22:00) z’ijoro.
Kandi Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ushaka gukora akazi ke neza aba agomba kuryama amasaha ahagije, bityo rero isaha nziza yo ku byuka ikaba saa kumi nebyiri (06:00) za mugitondo.