Ese abagabo bakunda abagore bafite amabere manini cyangwa amatoya?
Iki kibazo cyamaze kubonerwa igisubizo numwe mubashakashatsi wagerageje kubona ihuriro riri hagati y’amikoro ndetse n’ingano y’amabere abagabo bakunda.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakennye bakunda abagore bafite amabere manini mugihe abagabo bakize bo bikundira abagore bafite amabere mato.
Umushakashatsi yafashe abagabo 2000 bo muri africa (Ghana, Nigeria, Benin) batandukanye mu mikoro harimo abakene, abaringaniye ndetse n’abakire maze abakoresha muri ubu bushakashatsi.
Buri mugabo yeretswe abagore batandukanye bafite ningano y’amabere itandukanye. Basabwe kubatondeka uhereye kuva kuri 1-5 bagendeye uko bateye cyangwa se uko babakuruye.
Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanako abagabo bafite amikoro make bavuzeko bakururwa n’abagore bafite amabere manini ugereranyije n’abagabo b’abakire.