Ubushakashatsi bw’Abongereza bwagaragaje ko abasore barangwa n’isuku nke mu cyumba cyabo ,mu bigendanye no guhindura ibiryamirwa no kubifura ,gushyira ibintu ku murongo no gukoropa mu cyumba cyabo kuruta abakobwa.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko byibura abasore benshi mu gihugu cy’ubwongereza biyemereye ko bibuka gukora isuku mu cyumba cyabo nyuma y’amezi ane cyangwa ikindi gihe babyibukiye cg rimwe na rimwe ugize amahirwe akaba ari mu rukundo ,umukobwa bakundana akaba ariwe wafata izo nshingano.
Byibura abasore 45% biyemereye ko bibuka gusasa no gufura ibiryamirwa nyuma y’amezi ane ,mu gihe 12% ngo bibuka gukora isuku mu cyumba cyabo iyo babyibutse.
Ibi ngo bikaba ari ikimenyetso simusiga gishobora kugaragaza ko ariyo mpamvu ahubwo batinda gushaka.