in

Ubuse ibi bintu Yolo the Queen namenya ko abikora azabyihanganira! Frida Kajala yatangaje ibintu byose Harmonize yamubeshye bagikundana

Frida Kajala yatangaje ko Harmonize yamubeshyeye ibintu byinshi ndetse anavuga ukuri kwabyo gutandukanye n’ibyavuzwe Harmonize ubwe.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, nibwo Frida Kajala yatandukanye na Harmonize yishinja amakosa kuba yarasubiranye nawe.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Pulse, cyatangaje ko Frida Kajala yavuze ko ubwo yari umunyamabanga wa Harmonize, yafataga 10% y’amafaranga binjizaga nayo yabonye amezi abiri yonyine mu gihe bari bataratandukana.

Yavuze ko kandi atari we muntu wenyine wari ufite imibare y’ibanga ya Konti za Harmonize ahubwo iyo yashakaga guha amafaranga umwe mu bahanzi bakorera muri Konde Gang yamwoherezaga akajya kuyifatira kuri ATM.

Frida Kajala yagize ati “Ku mibare y’ibanga, abanyamuryango ba Konde Gang baba bafite umubare w’ibanga bashaka amafaranga bakajya kuri ATM bakayafata.”

Frida Kajala kandi yatangaje ko imodoka ya Range Rover yahawe na Harmonize atigeze ayigurisha nk’uko Harmonize yavuze ahubwo akunda kugenda mu modoka y’umukobwa we Paula Kajala.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa APR FC yemeje ko umukinnyi w’umunyamahanga bari basigaye bagenderaho ko ashobora kutazakina umukino wa Rayon Sports

Abanyamakuru b’imikino ba radio BB Fm-Umwezi buri wese yavuze ikipe aha amahirwe yo kwegukana shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ‘Premier League’ 2023-2024