in

Ubuse disi yabikoreye iki? Paul Pogba wafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana igikombe cy’Isi agiye kumara imyaka myinshi adakina umupira w’amaguru

Ubuse disi yabikoreye iki? Paul Pogba wafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana igikombe cy’Isi agiye kumara imyaka myinshi adakina umupira w’amaguru.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Paul Pogba wanayifashije kwegukana igikombe cy’Isi ubu akaba akinira ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani ashobora kumara imyaka iri hagati 2 cyangwa 4 mu gihe yahamwa n’icyaha cyo gukoresha imiti itemewe izwi nka “doping”.

Ibi byamenyekanye nyuma y’umukino ikipe ya Juventus yarimaze gukinamo na Udinese maze uyu musore w’umuhanga cyane ukina hagati mu kibuga bamufashe ibipimo basanga yarakoresheje imiti itemewe mu mupira w’amaguru.

Paul Pogba yahawe iminsi itatu yo kujurira kuri ibi bimenyetso gusa biramutse bimuhamye yamara imyaka twavuze haruguru adakandagira mu kibuga.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakurukazi ukunzwe cyane kuri Televisiyo imwe mu Rwanda, yarongowe n’umusore wibera muri Leta Zunze Ubumwe z’America

NESA imaze gusubiza ibibazo ku bijyanye n’ukuntu amanota azabarwa ndetse n’uko abanyeshuri bazahabwa ibigo ku munsi w’ejo ubwo bazaba batangaza amanota