Ubusabe bwa Rayon Sports bwatewe utwatsi nyuma yo gusaba umukino wa gishuti n’ikipe ya AS Dauphins noirs.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 19 nzeri 2022, nibwo hatangajwe amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gishuti n’ikipe ibarizwa muri Republika iharanira demokarasi ya kongo yitwa AS Dauphins noirs.
Aya makipe yombi yari yemeranyijwe gukina byavugwaga ko uyu mukino wazo wari bukinwe kuri uyu wa gatatu ariko ubu wamaze gukurwaho.
Umutoza w’iyi kipe yatangaje ko batafana icyemezo cyo gukina na Rayon sports kandi baiteguye neza bityo ariyo mpamvu banze gukina n’iyi kipe ifite abafana benshi.
Rayon Sports nyuma yo kumva ko itazabona AS Dauphins noirs ibarizwa mu mujyi wa Goma, yahise ishyira imbaraga nyinshi mu mukino izajya gukina na Nyanza FC mu karere ka Nyanza inakomokamo. Uyu ni umukino wo kujya guhereza ibyishimo abaturage bo mu karere ka Nyanza cyane ko banamamariza aka karere.
Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ntamukinnyi n’umwe uzasigara i kigali bose bagomba kuba bari hariya i Nyanza batanga ibyishimo.
Uyu mukino uzakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 nzeri 2022.