in

Bruno Fernandes yavuze amagambo akomeye kuri Ten Hag

Umunya-Portugal Bruno Fernandes, yavuze ko umutoza wabo mushya Erik Ten Hag yazanye ikintu cy’ingenzi icyari cyarabuze muri Manchester United ndetse ari ku rwego nkurwa  rwa Pep Guardiola na Klopp.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ariko unyuzamo akanasatira izamu, yavuze ko icyo Olegum Soaskel yari yarabuze ari ukuzana ikinyabupfura mu ikipe gusa kuva Erik Ten Hag yaza, hari byinshi byahise bihinduka mu ikipe.

Uyu mukinnyi yabwiye ikinyamakuru The Athletic ati: “Mbere na mbere, afite igitekerezo. Afite uburyo bw’imikinire. Ugomba gukurikiza amategeko ye. Ibyo abitsimbararaho. Kandi ndabikunda.

’Yazanye ikinyabupfura, n’ikintu ntekereza ko twabuze ubushize. Umuntu wese agomba kuba ku murongo umwe n’abandi.

’Nibyo Pep Guardiola na Jurgen Klopp bamaze imyaka bakora, kandi bafite guhozaho mu makipe yabo, ndetse n’uburyo bahitamo abakinnyi bakubaka ikipe, n’iby’ingenzi kuko bituma babona umusaruro.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusabe bwa Rayon Sports bwatewe utwatsi ihita itegura ubundi buryo yashimisha abafana

Nubwo kwinjiza ibitego byanze, Cristiano Ronaldo ayoboye abandi kwinjiza agatubutse kuri Instagram