in

Uburyo yifuzaga ko yashyingurwamo nibwo bwakurikijwe ashyingurwa: Iby’ingenzi mu byaranze umuhango wo gushyingura Pelé 

Uwafatwaga nk’Umwami wa Ruhago Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé,yashyinguwe n’uruvunganzoka rw’abantu ku irimbi rya Necrópole Ecumênica.

Uko byari byifashe mu mihanda ya Brazil.

Kuri uyu Kabiri muri Brésil mu mihanda ya São Paulo hari huzuyemo abantu bari bagiye guherekeza uyu Mukambwe ufatwa nk’Umwami wa Ruhago.

Uyu munyabigwi yabanje gusezerwaho mu muhango wabereye kuri Stade Urbano Caldeira ya Santos FC, ikipe Pelé yakiniye igihe kinini (1956-1974) ari n’aho yakoreye ibikorwa byinshi.

Pelé yashyinguwe mu irimbi rya Necrópole Ecumênica mu igorofa rya cyenda ari naho Se ashyinguye. Mbere yo gupfa yari yasabye ko yazashyingurwa mu igorofa rya cyenda kuko ariyo nimero Se yambaraga.

Dore irimbi yashyinguwemo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Robertinho yibajijweho cyane nyuma yo kujya gusinya amasezerano na Simba yambaye imyenda yashaje yajyaga yambara muri Rayon Sports -Amafoto

Cristiano Ronaldo yahennye mu bakwe ubwo yari ari gutanga ikiganiro cya mbere ku banyamakuru