Biragoye kubona umukobwa akoresha amagambo y’umunwa kugirango areshye umugabo ni ibintu uzabona gacye cyane bikarushaho kuba gacye ugeze mu Rwanda, gusa uyu munsi turabagezaho bumwe mu buryo bwiza umukobwa yakwifashisha mu kwereka umuhungu ko amukunda bimworohoye kandi bigacamo igihe abukoresheje neza ,akaba yamwegukana.
Twifashishije imbuga za internet zitandukanye maze twasanze hari bimwe mu byafasha abakobwa igihe bagiye kureshya abagabo, bisaba kumva ko wikunze ubwawe, kumva ko uri mwiza ubwawe utigereranyije ku bandi bakobwa ndetse ibyo byose bikajyana no kwigirira icyizere ukishyiramo n’akanyabugabo, ibi igihe wabyujuje neza bizaba bimwe mu bizagufasha kureshya uwo wakunze mu buryo bukoreheye cyane mu bikorwa.
Ibi ntibivuze kwishyiraho makiyaje ikabije cyangwa kwambara imyenda ihambaye, iyo wambaye imyenda isanzwe bikubereye biba bihagije kugira ngo abone uteye amabengeza, ndetse udahinda. Kwiyoroshya, kumusetsa no kumusekera imbere ye ukaba uwo uri we ntiwiyoberanye kugira ngo nibura abone ko umwiyumvamo.