Intare ni inyamaswa ikanganye imbere y’abantu n’imbere y’inyamaswa ngenzi zayo ,ndetse ikunze no gutazirwa akazina kUmwami w’ishyamba , ariko nanone buriya icyo abantu batazi ni uko ushobora guhura n’intare kandi uko yaba ishonje kose ntikurye.
Hari uburyo umuntu ashobora gukoresha igihe yahuye n’intare bikaba byamurinda kutamurya ahubwo ikaba yatinya ikigendera , niba uri mu ishyamba ukaba uhuye n’intare gerageza kudakora ibi bintu bikurikira:
- Wireba kuruhande cg ngo ukebaguzwe= gerageza urebane n’intare mu maso kandi udahumbya ntanubwoba bituma igutinya.
- Ntiwiruke = intare niba uhuye nayo wikwiruka kuko ntiwakwiruka ngo uyisige.
- Hagarara wemye kandi use nkuwibyimbya kugirango ibone ko uri munini cyane kandi ushikamye ,ibyo iyo ibibonye irigendera.
- Niba intare igize ubwoba ikakureka ,gerageza kudahita ugaragaza igihunga n’ubwoba wari ufite muri ako kanya kuko byakongera kuyisubizamo imbaraga.
- Ijosi ryawe gerageza urikwege rise nk’iryegera hejuru ibyo bishyira ubwoba mu ntare