Si ihame ko uburyo runaka bwakwitwa ko ari bwo bwiza kurenza ubundi, gusa muri iyi nkuru tugiye kukugezaho uburyo butandukanye wakoresha ukaba wizeye ko ufite amahirwe menshi yo kugera ku cyo uri gusaba.
Ni ibintu bidasanzwe igihe cyose utera intambwe yo gusaba umukobwa kukubera inshuti kuko hari ubwo birangira ari we ubanye nawe mu buzima bwose busigaye imbere.
Dore rero inzira nziza zo kwegera uwo mukobwa umusaba kukubera inshuti.
1.Mwereke ko umwiyumvamo
Ugomba kumwereka ko ufite ubushake bwo kugerana nawe kure hashoboka. Abakobwa bakunda abasore babasha kubarwanirira mu bishoboka byose. Ugomba kumwereka rero izo mbaraga n’umuhate imbere ye kuko bituma arushako kukwizera no kugenda arushaho kugukunda.
2.Mucire amarenga buri gihe ku by’imibonano mpuzabitsina
Mu biganiro mugirana, shyira imbere inyungu umushakaho, atangire yumve ko utamuvugisha gutyo gusa wirinde kumara igihe uca inkereramucyamu. Yego si byiza ko ubyihutisha ngo uhite ubyoroshya cyane imbere ye, ariko kandi wibitinza cyane ngo bikomere.
Byaba bikubereye bibi uramutse utinze kuganisha ku ngingo yawe ukazasanga yararambiwe kubyumva yaramaze no kugufata nk’inshuti isanzwe kandi hari indi ntambwe wifuzaga gutera muri ubwo bucuti. Ni ukuvuga ko nutinda kuganisha ku cyo ushaka azagusiga inyuma aho kukwirukaho.
Mureke yisanzure kandi yumve atekanye imbere yawe. Mureke yisanzure imbere yawe, mu byo umuganiriza wirinde gutuma aterwa isoni n’icyo kiganiro. Mwereke ko ukomeje mu byo muganira byose nawe amenye ko utari gukina muri uwo mubano muri kugirana muri iyo minsi bityo atangire kugufungurira amarembo.
3.Shyiraho uburyo buboneye bwo gutumanaho
Muri ubu buryo uba ugomba gufata iya mbere mu kumuvugisha ugatuma yiyumvamo ko ari iby’ingenzi kuvugana nawe. Iyi rero ni intambwe ya mbere yo kumwereka ko ufite ubushake bwo kumuha amakuru yawe, kumenya aye, mbese kumuvugisha muri rusange niba koko ufite ubushake bwo kujya mu rukundo nawe.
Mwemerere kandi nawe yisanzure mu kukuvugisha. Uretse kumuvugisha wowe kandi kenshi, mwereke ko nawe umufitiye umwanya wo kumwumva igihe ashatse kukuvugisha. Tuma yumva ko uciye bugufi kandi buri gihe usonzeye kumva ubutumwa bumuturutseho.
4.Ba wowe ubwawe kandi mwiza imbere ye
Ganira nawe ubizi neza ko uri kugaragaza ubwiza bwawe imbere ye. Ni wowe wo kumwiyereka no kumwereka ibyiza byawe no kumwereka uwo uri we. Ugomba kumwereka uwo uriwe nyawe, ariko ukagerageza kwibanda ku byangombwa. Ujye wirinda gukabya kuko na bimwe wanga, ugiraho intege nke, nabyo agomba kubimenya kare.
Ca bugufi bihagije kugira ngo umenye amakosa yawe. Ibuka ko n’ubwo urwana urugamba rwo kumwereka ibyiza byawe, ufite n’inshingano zo kumenya ko utari miseke igoroye muri byose, maze mu biganiro mugirana umucire bugufi aho wakosheje umwigororeho wemere gukosorwa no kwisubiraho. Mwereke ko buri gihe ufite ubushake bwo kwigira ku makosa yawe ukavamo undi muntu mwiza.
5.Ifungure igihe muri kumwe
Mubere indakemwa n’umwizerwa. Wituma akubonaho impamvu n’imwe yo kugushidikanyaho utaragera ku cyo umwifuzaho.Mwereke ko uri umukene imbere ye kandi ukeneye ubufasha bwe ngo umutima wawe ukenkemuke.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link:https://yegob.rw/dating