in

Uburyo bwiza bwo kwereka umukunzi wawe ko ufite agaciro

Akenshi iyo mwamaze gushyingiranwa ni bwo bijya bibaho ukabona umukunzi wawe atongeye kukwitaho no kuguha agaciro yaguhaga mbere. Ukabona ntabwo yongeye kugushima, ntabwo yongeye kukuratira inshuti ze.

Ibi by’umwihariko
bibangamira abagore. Inzobere mu by’inkundo zigaragaza kenshi ko mu rukundo
guhanahana amakuru ari ikintu cy’ingenzi. Igihe wumva hari ukuntu ubangamiwe
kandi byaturutse ku mukunzi wawe ugomba kwerura ukabimubwira ariko ukabikora mu
buryo butamukomeretsa.

Ntekereza neza
kuri ibintu bitanu wakora, bigatuma umukunzi wawe yongera kubona ko uri uw’agaciro
mu maso ye.

1.Mubwire uko
wiyumva

Twari
tubikomojeho hejuru, kuganira hagati y’abakundana ni ikintu cy’ingenzi kandi
niyo nzira nziza yo gushakira umuti ikibazo cyose kibangamiye urukundo rwanyu.

Iyo wumva
ubangamiwe no kuba umukunzi wawe atakiguha agaciro nka mbere, ikintu cya mbere
ukwiye gukora ni ukubimuganirizaho. Ibi bituma niba ari umuntu ufite ubushake
abitekerezaho akabona ko atakigufata uko ubyifuza.

2. Kumutera
ishyari

Iyo usanze
umukunzi wawe atakiguha agaciro, kimwe mu bintu wakora ni ugusohokana n’inshuti
zawe. Nk’ umuntu uri mu rukundo ni bumwe mu buryo bwo kwereka umukunzi wawe ko
ufite agaciro kandi ko n’abandi babibona. Ibi bigufasha kumva uruhutse, kuko
uba wahinduye ibyari bimaze kuba akamenyero ko gusohokana nawe.

Iyo ubikoze
gutya atangira kubona ko ushobora kumucika akongera imbaraga mu kugufata neza
ngo abandi batazagutwara.

3. Kugabanya
no kongera ibyiza wamukoreraga

Kugabanya cyangwa
kongera ibyiza ukorera umukunzi wawe ni ikintu cy’ingenzi mu kumufasha kumenya
neza agaciro kawe. Mu kiganiro muba mwagiranye uba wamunetse ukamenya impamvu
atakikwitaho nka mbere. Iyo usesenguye ugasanya biterwa n’uko atanyurwa n’ibyiza
umukorera urabyongera, wasanga usanzwe ubikora ariko akabyirengagiza nkana
ukabigabanya. Ibi bituma afata umwanya wo gutekereza icyo yakora ngo wongere umwiteho.

4.
Kumubabarira mu rugero

Kubabarira amakosa
umukunzi wawe agukoreye ni byiza, ariko iyo bibaye ngombwa usa n’umwima
imbabazi, ukabikora nkana kugira ngo abone agaciro kawe kuri we. Binamufasha gusubira
ku murongo akongera agakora ibintu neza

5. Kumenya
akamaro kawe

Iteka bihora
ari ingenzi ku muntu uri mu rukundo gusobanukirwa akamaro ke. Kumenya icyo
umariye umukunzi wawe bituma utekereza ku cyo akugomba ukagiharanira.

Ibi bintu uko
ari bitanu (5), abari mu rukundo by’umwihariko abagore bakwiye gukora kugira
ngo bongere bitabweho n’abakunzi babo nka mbere ntabwo ari ihame ushobora no
gutekereza ikindi wakora, gusa icyo ukora cyose ukwiye gucunganwa no kudasubiza
ibintu irudubi.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imitoma ikaze Safi Madiba yateye Ex we Parfine

Britney Spears ashyiditse na se mu nkiko