in

Uburyo Argentine na Messi bakoresheje Georgia Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo mu gutuma atakaza agaciro

Uwiyise Laliga Frauds yashyize ku rubuga rwa twitter uko umugore wa Cristiano Ronaldo  Georgina Rodriguez yakoreshejwe mu kurangiza ,umwuga wa Cristiano wo gukina umupira w’amaguru no gutakaza agaciro nk’umukinnyi wa mbere ku isi.

Ngo byatangiye muri 2014 ubwo Rodriguez utari usanzwe ufite aho azwi mu bijyanye n’imideli yahabwaga akazi muri kompanyi ikomeye ya Gucci ,ari nayo yakoranaga na Messi guhera mu mwaka wa 2012 .

Nyuma muri 2016 Rodrigeuz yaje guhurira na Cristiano Ronaldo mu iduka rya Gucci riherereye mu mujyi wa Madrid ,akaba yaroherejweyo mbere gato y’amezi ngo ahure na Cristiano Ronaldo  kuko ubundi yakoreraga mu iduka rya Gucci riherereye Valencia.

Muri iyi nkuru ndende laliga frauds yavugaga ko Cristiano yagiye yimwa ibiryo kenshi n’umugore we ndetse rimwe na rimwe akamugaburira ibyo adakunda birimo Soy ,byose bikaba byaratumaga ngo uyu mukinnyi atakaza imbaraga ze mu kibuga.

Yakomeje anavuga ko ibyabaye byose kuri Cristiano mu gikombe cy’isi ,uyu mugore we ntacyo byabaga bimubwiye ,ko we iteka iyo Cristiano yajyaga mu bibazo ,we ku ruhande rwe wabonaga ubuzima bumeze neza ntakibazo afite.

Banavuga ko inshuro nyinshi ngo Rodriguez akora ibintu abizi neza ko Cristiano abyanga urunuka akabikora abizi kugirango gusa amuce intege birimo no kuba akunze gutanga ibitekerezo (comments) ku mafoto ya Messi usanzwe ari mucyeba mu kibuga wa Cristiano Ronaldo ,ngo ibyo byose bikaba bitarahuriranye ngo Cristiano yirukanwe muri Manchester ,igikombe cy’isi nacyo cyimuce mu myanya y’intoki ngo narangiza ajye gusoreza umupira w’amaguru muri Asia ibintu ubundi yarwanyaga cyane.

Ntawuzi neza ikihishe inyuma y’ibyanditswe na laliga frauds cyane ko ibihamya yagiye atanga bitashingirwaho abantu bahamya ko Cristiano arikurangiza nabi umupira w’amaguru

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubaka ikofi bagiye kubaka imibiri yabo: Bruce Melodie na Coach Gael umurebara inyungu biyemeje gukora siporo ukwezi kose -VIDEWO

Alliah Cool yakoreye agashya umwana we [Video]