Ibintu bikunze gukorwa n’abagore bigatuma bisenyera urugo batabizi, nk’uko byatangajwe n’urubuga Lifehack ruvuga ku mibanire:
1.Guhora wibutsa umugabo wawe ibyahise
Abagore bamwe na bamwe bakunze kuririra ku kantu gato, ugasanga bazuye n’iby’ahashize byose bibi umugabo yaba yarabakoreye. Ibyo akenshi bakabikoresha mu rwego rwo gushyira umugabo hasi ngo bamwumvishe ko ntacyo aricyo. Niba ushaka kubaka urugo rukomeye, wari ukwiye kureka ibyahise bigashirana n’akahise, aho guhora ubigarura mu biganiro byanyu.
2.Kuvuga umugabo wawe ibibi
Abagore bamwe bagwa mu mutego wo gushaka kwerekana ko bagowe, bagakoresha intwaro yo kuvuga ibibi by’abagabo babo. Uko ugenda uganyira uwo muhuye wese ububi bw’umugabo wawe, niko urushaho kubigira bibi ndetse abenshi bakumvisha ko wagowe kandi ababo ari babi kurusha uwawe. Iyo uhuye n’abajyanama babi, bashobora kugusenyera bivuye ku kantu gato.
3.Kugira abandi ushyira imbere y’umugabo wawe
Umugabo mwasezeranye kubana, nta wundi muntu wari ukwiye kumurutisha.
Nyamara abagore kenshi usanga bakunda abana babo ndetse akaba ari nabo bitaho kurusha abagabo babo, abandi bafite ibindi bitayeho nk’ubwiza bwabo, amafilimi n’ibindi, akaba aribyo baha umwanya munini kurusha uwo baha abagabo babo. Ukwiye guha umugabo wawe umwanya wa mbere kuko iyo utangiye kugira abandi umurutisha, uba utangiye kwisenyera urugo.
4.Gusiganira kwitanaho
Rimwe na rimwe uzumva umugore avuga ko ubwo umugabo we atamwitaho ko nawe nta mpamvu zo kumwitaho, akirengagiza ko mu rukundo utanga ukabona guhabwa. Ako gasigane ko gutegereza ko umugabo wawe abanza akakwitaho nawe ukabona kumwitaho, gatuma arushaho kujya kure yawe nawe ukaba kure ye. Iyo bikomeje bigera aho wumva asa nk’aho atakiri mu buzima bwawe nawe bikaba uko, mukazisanga urugo rwanyu rwarasenyutse.
5.Gukoresha imibonano mpuzabitsina ugasaba icyo wifuza
Hari abagore bamwe bafatirana abagabo babo bakabasaba ibyo bifuza, mu gihe babasabye ko bakuzuza inshingano z’abashakanye. Iyo ubikora gutyo uba wirengangiza inshingano zawe kandi ukanisuzuguza bigatera umugabo wawe gufata umubiri wawe nk’igikoresho kuko nawe ariko uwufata. Bishobora kandi gutera umugabo kutishimira kongera gutera akabariro, kuko aba azi ko ariho uzamutegera umusaba ibyo wifuza. Iyo bitangiye kugera kuri urwo rwego rero, biba byanatuma urugo rwanyu rusenyuka.
6.Kumva ko uhora mu kuri
Iyo umugore atajya yemera ikosa rye ngo ace bugufi ahubwo agahora yumva ko ari mu kuri atera umugabo we umutima mubi, ndetse akabona ko utamwubaha kuko utajya ugira umutima wo guca bugufi. Ibyo ahanini birasenya, kuko abagabo hafi ya bose bakunda ko abagore babo babagaragariza ko babubashye.