Uburyo 3 bwo gutuma umukobwa cyangwa umugore agushaka kandi akakwiyumva bikomeye.
Burya kugirango umenye ko ufitanye umubano mwiza n’umukobwa nuko aba akwiyumvamo kandi ashaka kuba ari kumwe nawe inshuro nyinshi.
Hari byinshi bishobora gutuma wigarurira umutima we gusa ibyingenzi muri byo ni ibi bitatu.
1.Jya umutega amatwi: burya umukobwa akunda umuntu umutega amatwi kandi akaba amuha umwanya bakaganira.
2. Ba inshuti nziza: ntuzigire uhemukira umukobwa igihe muri inshuti, kandi ujye umugoboka igihe agukeneye, ibyo bizatuma ugenda wigarurira umutima we bucece.
3. Uzabe umukunzi mwiza: igihe umukobwa yakwemereye ko mukundana ntuzatinyuke ku murisha umutima, jya wirinda gukora ibimubabaza kandi ntukabe wawundi uhorana amagambo gusa atagira ibikorwa. Ndetse igihe muri kuganira ujye wirinda ibiganiro bituma arira, ahubwo ujye wibanda ku biganiro bituma aseka.