Uburwayi bwa NYARWAYA Innocent wamamaye nka Yago mu itangazamakuru bwatumye abaganga bamubuza gukoresha telefone mu gihe atari yacyira neza.
Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye amakuru ko Yago amerewe nabi aho byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze bwite.
Nyuma y’ubwo burwayi ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Nzeri 2022 nibwo byamenyekanye ko Yago arimo koroherwa.
Kuri ubu abaganga bamubujije gukoresha telefone mu gihe atari yacyira, kugeza ubu telefone ya Yago iri gukoreshwa n’umuryango w’uyu munyamakuru ukomeye mu myidagaduro mu Rwanda.
Umuryango wa Yago uri gushima Imana kuba ikomeje kurinda umwana wabo akaba ari kugenda yoroherwa.
Kugeza ubu indwara Yago arwaye ntabwo yigeze itangazwa mu itangazamakuru.