Uburiri bwari bwatose! Umukobwa w’imyaka 28 yaryamanye n’umusore w’imyaka 30 bakoranaga, arangije ajya kubwira RIB ko yafashwe kungufu
Umusore wakoraga muri hoteli imwe yo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi na RIB ashinjwa gufata kungufu umukobwa bakoranaga.
Amakuru avuga ko uyu musore uri mu kigero k’imyaka 30 hamwe n’uyu mukobwa uri mu kigero k’imyaka 28, banyweye inzoga nyinshi bagasinda, bakageza saa cyenda z’ijoro bakiri kunywa.
Ubwo aba bombi bari basinze, umukobwa yagiye mu cyumba araramo, n’umusore aramukurikira, nibwo ibyo byabaye.
Mu gitondo umusore yabyutse ataha mu mu nzu yararagamo iri hanze ya hoteli. Ubwo ni nabwo umukozi ukora amasuku yageraga ku cyumba kiraramo wa mukobwa.
Uyu mukozi yasabye uwo mukobwa gufungura ngo akore amasuku ariko umukobwa arabyanga, nibwo yahise yifungurira ageze mo imbere asanga umukobwa yasinze, uburiri butose, ndetse umukobwa afite amaraso ku mubiri we.
Ababyeyi b’uyu mukobwa ubwo bamenyaga uko byagenze baje kumuhata ibibazo bamubaza uko byagenze, kuko yabuze uko abibasobanurira, ababwira ko yafashwe kungufu n’uwo musore.
Uyu mukobwa yanabwiye RIB ko yafashwe kungufu, ubu umusore yatawe muri yombi, ndetse n’umukobwa yasezerewe ku kazi nkuko byatangajwe n’umukoresha wabo.