Mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2023 ahazwi nko muri ‘Korodoro’ mu Giporoso mu karere ka Kicukiro mu Murenge Kanombe hakozwe Operasiyo yasize abarimo indaya, ibisambo n’inzererezi batawe muri yombi.
Iyi Operasiyo yakozwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano zitandukanye ‘Joint Target Operation’ yatangiye ku isaha ya Saa Mbiri kugeza saa Yine z’ijoro.
Byakozwe mu rwego rwo gukumira no guta muri yombi abakekwaho ibyaha bitandukanye bimaze gufata indi ntera muri kariya gace, kazwiho kuba indiri y’indaya, ubujura, ubusinzi bukabije.
Inzego z’umutekano zikimara gutangira iki gikorwa benshi bakwiriye imishwaro ariko abakora uburaya bagera kuri 18 batabwa muri yombi, bafatiwe muri ‘Corridor’ yo mu Gipoloso.
Ndetse kandi hafashwe abasore 10 bakekwaho ubujura bagera ku icumi bivugwa ko bakorana bya hafi n’izo ndaya mu gucucura abaguzi bazo ndetse no kwambura abahisi n’abagenzi.
Muri iyi Operasiyo kandi hafashwe inzererezi aho abari mu tubari basabwe kwerekana ibibaranga abagera kuri bane batabwa muri yombi.