in

“Uburanga bwa njye bunyemerera kwegukana ikamba rya Mr Rwanda” Super Manager avuga ku irushanwa yitabiriye

Gakumba Patrick wamamaye nka super manager avuga ko uburanga bwe bumwemerera kuba yakeguka irushanwa ry’ubwiza yitabiriye.

Mu biganiro uyu musore agenda atanga ku bitangazamakuru bigiye bitandukanye ntago ajya arya indimi cyangwa ngo abice kuruhande ko azatwara ikamba rya Mr Rwanda.

Super Maneger ni umwe mu bantu barenga 300 biyandikishije mu irushanwa rya Mr Rwanda, aho avuga ko ikamba ari irye kandi ko nta muntu barirwanira.

Super Manager avuga ibyo, ashingiye ngo ku bintu bizagenderwaho bashyiraho Mr Rwanda, aho yivugira ko byose abyujuje agomba gutwara ikamba.

Super Maneger wamenyekanye cyane mu kugurisha abakinnyi, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko agomba kwitabira irushanwa rya Mr Rwanda. Aho abantu bavuga ko arengeje imyaka isabwa kugira ngo witabire iryo rushanwa.

Super Manager wiyita umwami wa youtube yaje kwemeza ko afite imyaka 23 ndetse n’abategura iri rushanwa rya Mr Rwanda baje kubyemeza.

Dore ibisabwa ngo umuntu azegukane ikamba rya Mr Rwanda, Super Manager avuga ko abyujuje

Kuba ari umunyarwanda.

Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 30.

Kuba atarakatiwe n’inkiko.

Kuba yararangije amashuri yisumbuye cyangwa se kuzamura.

Kuba asa neza bigaragarira buri wese (Physical Appearance).

Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.

Reba videwo Super Manager avuga ko agomba gutwara ikamba

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati yagaragaye atwaye moto asaba umufana ubishoboye ko yaza akamurobesha

Umugore wa Emmy yaryoheje amashusho y’indirimbo nshya y’umugabo we (video)