in

Ubukwe bwe bwari uyu munsi ; wa mukobwa witwa Rehema wakoze impanuka avuye muri Bridal shower ye ari kumwe na Mama we, yashyinguwe ku munsi w’ubukwe bwe

Ubukwe bwe bwari uyu munsi ; wa mukobwa witwa Rehema wakoze impanuka avuye muri Bridal shower ye ari kumwe na Mama we, yashyinguwe ku munsi w’ubukwe bwe.

Tariki ya 28 Ugushyingo nibwo amakuru yasakaye muri Tanzania hose ko umukobwa w’imyaka 37 witwa Rehema yakoze impanuka ari kumwe na Mama we agahita yitaba Imana ndetse na Nyina ahita yitaba Imana .

Uyu mukobwa yari ari kwitegura ubukwe ndetse yari avuye muri Bridal shower mu ijoro ryo kuwa 28 Ugushyingo. Ubukwe bwe bwagombaga kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023.

Amakuru ahari avuga ko uyu Rehema yashyinguwe kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023 ari nawo munsi yagombaga gukorera ho ubukwe. Amani, umugabo we mu marira menshi n’agahinda niwe washyinguye umugore we ndetse na Nyirabukwe arashyingurwa.

Uyu mukobwa yakoze impanuka ubwo yashakaga gukatira icyobo cyari kiri mu muhanda ngo kitabakoresha impanuka ariko birangira agonzwe n’indi modoka yari iri guturuka imbere ye.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuturage yasabye Leta icyo yakorera wa mukobwa wo muri Kaminuza y’u Rwanda ucyekwaho kwica umwana akamuta aho bashyira imyanda 

Iyi Gasogi United ya KNC ninde uzayihagarika? Gasogi United iherutse guhagarika Musanze FC, yongeye ikura amanota 3 i Gologota