Mu kagari ka Kinyaga mu murenge wa Nkanka, haravugwa inkuru y’ubukwe byapfuye nyuma y’uko Pasiteri asanze umugeni atwite.
Ubwo umugabo n’umugore bajyaga gusezerana imbere y’Imana, umukozi w’Imana wari ugiye kubasezeranya yasabye umugeni kubanza kwipimisha barebe niba adatwite. Nuko ajya kwipimisha basanga aratwite, Pasiteri ahita yanga kumusezeranya n’umugabo we.
Abari batashye ubu bukwe bemeje aya makuru ubwo baganiraga na TV1 dukesha iyi nkuru. umwe yagize ati” ubukwe bwapfuye, bwishwe n’uko basanze umukobwa atwite. Bamupimye basanga umukobwa atwite ubungubu ari iwabo n’umusore ari iwabo”.
Ngirabakunzi Jean Baptiste umu pasteri w’itorero rya Methodiste Libre wari bushyingire aba bageni yahamije ko ubu bukwe yabuhagaritse kubera ko ngo umukobwa atwite, ariko ngo namara kubyara nibwo ashobora kuzongera gusubukura ubwo bukwe.
Bamwe mu babyeyi baranenga iyi myitwarire y’uyu mukobwa kuko ngo yateje umuryango igisebo ndetse anatuma nyina bamunenga.
Kugeza ubu umusore ni nkumi bahise basubira mu miryango yabo, aho ubu bukwe ngo buzakomeza umukobwa yamaze kubyara.