in

Impeta Harmonize yambitse umukunzi we ikomeje guca ibintu hanze aha(video)

Impeta umuhanzi ukunzwe n’abatari bake muri Tanzania Harmonize aherutse kwambika umukunzi we Kajala nyuma yo gusubirana mu rukundo ikomeje kugarukwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, kuri ubu iyi mpeta ikomeje kuvugisha abantu batandukanye bitewe n’uburyo ihenzemo.Nk’uko amashusho yo kuri instagram abigaragaza iyi mpeta ikozwe mu ruvange rwa Diyama y’ubururu n’umweru ibintu byatumye abatari bake batangarira uyu muhanzi ndetse bakemeza ko yakoze ikofi kuko iyi mpeta yamutwaye agatubutse.

Harmonize yambitse impeta Kajala nyuma y’iminsi mike basubiranye aho yagaragazaga ko ariwe mugore yifuza mu buzima bwe.Uyu mugore wemeye kubana na Harmonize by’iteka abinyujije ku rukuta rwe rwa Instgaram yasangije abakunzi be amashusho amugaragaza bamwambika impeta maze na we agira ati” Umukundwa by’iteka”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Rayon sport imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye kuva muri kiyovu

Ubukwe bwapfuye bugiye kurangira nyuma yo gusanga umugeni yaramaze gusama