in

Ubukwe Buratashye!! Miss Bahati Grace agiye kurongorwa..dore uko bizaba bimeze

 

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga n’umusore bamaze imyaka 3 bari mu rukundo witwa Pacifique Murekezi bagiye kubana akaramata.

Amakuru agera kuri YEGOB avuga ko muri weekend ishize Miss Bahati Grace yakorewe  Ibirori bya Bridal Shower bikorerwa inkumi igiye kurushinga.

Nubwo byagizwe ubwiru bukomeye,ariko YEGOB yamenye ko Bahati Grace agiye kurushinga vuba aha taliki ya 4 Nzeli 2021 mu birori bizabera mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa ahitwa Double tree Hilton aho bivugwa ko aba bombi bateretaniye bwa mbere.

Ubu bukwe bwitezweho kuzitabirwa n’ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda bituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo The Ben na Meddy nawe umaze iminsi mike arushinze byitezwe ko ari nabo bazasusurutsa abazitabira ubu bukwe.

 

Umuhungu Bahati Grace yabyaranye na K8 Kavuyo niwe uzaba ushinzwe impeta Abageni bazambikana

Bahati Grace na Pacifique Murekezi bamaze imyaka 3 Bakundana

Muri weekend ishize Nibwo Miss Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Ubukwe buteganyijwe kuba Talili 4 Nzeli 2021 bukabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye ubwo Messi yasezeraga kuri Fc Barcelone

Umugabo atangaje ko yishwe n’umugore we yazuka