in ,

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ubukire bwa Christiano Ronaldo buratangaje, imodoka zo ni akataraboneka( Amafoto)

Mu gihe isi yose yamwemeye nk’umukinnyi w’ibihe byose, nubwo hari abandi bavuga ko Lionel Messi amuyingayinga, ubukire afite bukomeje kuvugisha benshi cyane cyane nyuma yuko hagiye hanze filime yakozwe na Netflix ikozwe n’umugore we, nawe w’igitangaza mu bwiza witwa Georgina Rodriguez.

Uyu rutahizamu karungura w’ikipe ya Manchester United akaba anatakira ikipe y’igihugu ya Portugal, akaba aherutse guhabwa igihembo na FIFA cy’umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi abitsindiye ikipe y’igihugu, iki gihembo kikaba ari igihembo kidasanzwe cyashyizweho kubera we.

Nyuma y’imipira ya zahabu yatwaye hakiyongeraho amafaranga atari make ahembwa buri cyumweru, ukongeraho inganda nyinshi zitangukanye yamamariza, ukongeraho business nyinshi zirimo n’amahoteli, usanga n’ubundi atabura mu bakinnyi babakire, atari muri football gusa ahubwo no mu yindi mikino kuko nkubwo duteranyije imikino yose usanga aza mu myanya 5 ya mbere y’abasiporutifu b’abakire.

Ubwo bukungu bwose akaba nawe kubwishimishamo atajya yisondeka kuko nkubwo afite imodoka nyinshi zo mu bwoko bitandukanye Kandi bugiye buhenze, aho zose uziteranyije agaciro kazo usanga ari miriyoni zigera kuri 18£ zikaba zirenga miliyari 20Rwfr.

Imodoka z’agatagaza za Christiano Ronaldo ndetse n’agaciro kazo.

Bugatti Centodieci, £ 8.5m

Bugatti Chiron, £ 2m

Bugatti Veyron, £ 1.7m

Ferrari Monza, £ 1.4m

McLaren Senna, £ 1m

Mercedes G-Wagon Brabus,, 000 600.000

Ferrari 599 GTO,, 000 500.000

Rolls-Royce Phantom Drophead, £ 500,000

Ferrari F12 TDF,, 000 350.000

Rolls-Royce Cullinan, £ 330.000

Lamborghini Aventador, £ 260.000

Bentley Flying Spur,, 000 250.000

McLaren MP4-12C, 200.000

Mercedes-Benz S65 AMG, £ 270.000

Bentley Continental GT, £ 151,000

Mercedes AMG GLE 63, £ 127,000

Range Rover Sport,, 000 100.000

Chevrolet Kamaro,, 000 35,000

Yose hamwe akaba ari Miliyoni 18.2£

Si imodoka gusa kuko afite n’indege ze ku giti cye [private gets].

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto agaragaza amataye ya Miss Pamella Uwicyeza yavugishije abarimo The Ben na Miss Igisabo kuri instagram

Ntibisanzwe: umusore yagiye guterera ivi umukobwa yitwaza impano y’imodoka y’umuturika(video)