in

Ubukene muri Kigali buratuma bakora ibidakorwa! Kicukiro umugabo yatawe muri yombi ari gucukura imva mu irimbi ashakamo amaramuko

Umugabo witwa Hakorimana Jean d’Amour afungiwe kuri RIB ya Kanombe mu karere ka Kicukiro nyuma yo gafatirwa mu cyuho ari guvukura imva kugira ngo akuremo ibyuma bya Ferabeto ‘inyuma’.

Ubugenzacyaha butangaza ko bumukurikiranyeho ibyaha byo gusenya imva, ibimenyetso by’urwibutso cyangwa gukorera ku mva cyangwa ku irimbi ibikorwa bitesha agaciro.

Ingingo ya 184 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 iteganya ko ugihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu yamafaranga atari munsi ya 500,000Frw ariko atarenze 1,000,000Frw.

RIB iburira abantu bose ko ku irimbi ndetse n’imva ari ahantu ho kubahwa.

Ibi byaha Jean d’Amour Hakorimana yabikoreye mu irimbi riri mu gace ka Busanza, akaba afungiwe ku biri bya RIB y’Umurenge wa Kanombe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yunze mu rya Mutesi Jolly uri gushyirwa mu majwi yo kugambanira Prince Kid bakamukatira imyaka 5

Ese wari uziko hari igihugu kitagira ikipe y’igihugu! Menya igihugu kimwe rukumbi kitagira ikipe y’igihugu