Polisi yagaruye umwana w’amezi atanu wari wagurishijwe na nyina umubyara, amafaranga N500.000 yo muri Nigeria.
Ubuyobozi bwa Polisi muri Leta ya Ebonyi bwagaruye umwana w’amezi atanu wari wagurishijwe na nyina ku kigo ababyeyi babyariramo, aho yamugurishije amafaranga 500.000 by’amafaranga akoreshwa muri Nigeria.
Uyu mubyeyi w’imyaka 20, Ola Echegbu Chima, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ari kumwe n’umukunzi we akaba ari na se w’umwana, Jonah Ogbuagu wari wagurishijwe.
Ola yibarutse uyu mwana muri Mata 2022 ahitwa Obigbo, muri leta ya Rivers, aho yagambanye na Ogbuagu (se w’umwana) maze bagurisha umwana kuri Elechi Ann Mma, uyobora ikigo ababyeyi babyariramo.
Komiseri wa Polisi muri Leta, Aliyu Garba, yemeje aya makuru mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi, SP Chris Anyanwu, yavuze ko uyu mwana yashyikirijwe nyina umubyara kugira ngo amwiteho mu gihe bategereje andi makuru.