in

Ubuhehesi bwatumye abana babo bahinduka imfubyi! Abaturage bariye karungu nyuma y’uko mugenzi wabo yishe urubozo umugore n’umugabo icyarimwe kubera ubuhehesi

Mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro, abaturage bariye karungu nyuma y’uko umugabo witwa Nizeyiman Patrick usanzwe ari umufundi yishe urubozo Nyiramwangamwabo Alice ndetse n’umugabo we witwa Hakuzimana Zeas bo bari basanzwe bakorera mu ifamu y’ubuhinzi n’ubworozi iri mu mudugudu wa Rukurazo..

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, aho aba bombi basangiraga inzoga mu kabari kari mu mudugudu wa Rukurazo.

Uyu Patrick ubwo yasangiraga inzoga na nyakwigendera witwa Alice, yaje kumusaba ko baryamana maze umugore arabyanga avuga ko afite umugabo.

Ubwo intonganya zahise zivuka, maze ubwo batahaga Patrick aza kubategera mu gashyamba kari hafi yo kwa Nyirabukwe wa Alice arabatemahura umubiri wose kugeza bapfuye.

Patrick akimara gukora ayo mahano, yahise yishyikiriza RIP, gusa abaturage mu burakari bwinshi, bamusabiraga ibihano bikakaye kuko bumvaga igifungo cya burundu kidahagije.

Zeas na Alice basize abana 5, gusa umuyobozi w’ifamu bari basanzwe bakoreramo yatangaje ko agiye kwita kuri aba bana babaye imfubyi.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamukandagira ishaka kwihebesha andi makipe: APR FC imaze kwerekana undi mutoza mushya witezweho gufasha abakinnyi gutanga umusaruro ufatika -AMAFOTO

The Ben ntabwo yisondetse! Uwicyeza Pamela yashyize hanze ifoto igaragaza imiterere ye idasanzwe asigaye afite muri iyi minsi maze abarimo umugabo we bacika ururondogoro – IFOTO