Umugore witwa Mukanoheli utuye mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika, amaze imyaka 4 mu gahinda yatewe n’umugabo we, wamutemye akamuca urutoki, yarangiza agatorokera muri Uganda.
Uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Munini Akagari ka Kagitega, avuga ko kuva babana, nta mutekano bigeze bagira mu rugo rwabo, biturutse ku biyobyabwenge uwo mugabo yahoraga anywa.
Yagize ati “Igihe cyose yabaga yasinze kubera za kanyanga n’urumogi, akabinywera muri santere za hano, hakaba ubwo anaciye panya akajya za Uganda, yagera mu rugo avuyeyo akaduteraho amahane, ibintu byose byo mu nzu agaterera hejuru, mbese n’abaturanyi barumiwe”.
Akomeza agira ti “Yari afite undi mugore wa kabiri. Twagiraga agahenge iyo yabaga yaraye kuri uwo mugore cyangwa mu kabari. Rimwe aza gutaha nanone yiyahuje ibiyobyabwenge ubona isura yahindutse nk’iy’igisimba, n’amahane menshi ahita afata umuhoro aransingira antema mu kiganza, ako kanya urutoki rw’igikumwe ruhita ruvaho. Ngo yanzizaga ko nari nemeye ko umwana wacu ajya kwiga mu gihe we icyo yashakaga ari uko ava mu ishuri burundu”.